Nyabihu: EAR Diyosezi Kivu mu ngamba zo kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 9/01/2020, Saa 20:11:57 Yasuwe inshuro 351

Itorero ry’abangirikani Diyosezi ya Kivu, ku bufatanye n’umushinga Compassion International bateguye igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda bikaba byabereye mu Karere ka Nyabihu Umurenge wa Shyira mu kagari ka Mpinga.

Mu butumwa bwatanzwe muri iki gikorwa harimo gushishikariza abaturage kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge no kubagaragariza ingaruka mbi ziterwa no gukoresha ibiyobyabwenge banarushaho kandi no kwegera Imana.

Mu buhamya yatanze, Umuvugabutumwa SHIRANGABO Jean de diue yagaragaje uburyo mu muryango w’iwabo bari barabaswe n’ibiyobyabwenge ariko nyuma akaza gukizwa akabireka akiyegurira Imana.

Yagize ati:"Muri za mirongo inani umuryango wacu wari ugizwe n’abana benshi buri wese yagendaga afite ikiyobyabwenge mu ntoki ariko njye sinigeze nkoza ikitwa inzoga ku munwa ari nayo mpamvu ubu ndi umugabo wubatse ufite n’abana kandi meze neza."
Uyu muvugabutumwa kandi yakomeje yigisha abakiristu ijambo ry’Imana ananyuzamo abasaba kureka ingeso mbi nko kwirinda no kurinda abandi ibiyobyabwenge.

MUGABUSHAKA Pierre Claver Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Shyira waje uhagarariye umuyobozi w’umurenge yashimiye iri dini rya EAR kuba ryaje kunga ubumwe na Leta muri gahunda yo kurwanya ibiyobyabwenge mu muryango nyarwanda.
Yakomeje avuga ko kandi ikibazo cyo kunywa ibiyobyabwenge muri uyu murenge wa Shyira kitari ku rwego rwo hejuru ariko bitabuza ko hari ababikoresha.

Yagize ati:"Muri uyu murenge wacu wa Shyira hakunze kugaragaramo ikibazo cy’ubusinzi gusa rimwe na rimwe haboneka n’abandi bakoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi aho mu minsi ishize twigeze gufata umwe afite udupaki tubiri twarwo duhita tumushikiriza RIB ishami rya Rugera gusa ntibikunze kubaho kenshi."

Uyu muyobozi yakomeje ashimira Diyosezi ya Kivu Paroisse ya Vunga kuba baratekereje kuza kunganira leta mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane ko abakristu bafashwa cyane n’ibyo babwirwa n’abavugabutumwa babigisha ijambo ry’Imana.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage batari bake higanjemo cyane urubyiruko rwiga mu mashuri, urubyiruko rwarangije amashuri ndetse n’abacikirijwe bari kumwe kandi n’abandi baturage bo muri uyu murenge wa Shyira no mu nkengero zawo.

Bumwe mu butumwa bwifashishwaga