Umunyamakuru Akimana uherutse kurushinga aragira inama ingarugu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 11/12/2019, Saa 08:48:54 Yasuwe inshuro 934

Ku wa gatandatu tariki ya 6/12/2019 nibwo Umunyamakuru Akimana Jean de Dieu yarushinze na Assoumpta, ubukwe bukaba bwarabereye mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba.

Akimana kuri ubu wibereye mu kwezi kwa Buki, aravuga ko Assoumpta yamweretse urukundo ruzira uburyarya rwanatumye “ndenga uturere turimo Muhanga ,Ngororero ,Rutsiro ,Karongi kugeza i Nyamasheke nakuyemo umugore”.

Yungamo ati: “ gusa aritonda kandi arubaha ibyo byose mbyitezeho kugira umuryango mwiza wuje ubumuntu n’urukundo.”

Akimana kandi arasaba ingaragu kwihutira gushaka kuko gutinda mu bugaragu atari byiza gusa abasaba kubanza guhitamo neza.

Ati: “ Ingaragu nizishake kuko gutinda mu bugaragu byagukoraho kuko abasore b’ubu bafite imico mibi yatuma bibakururira ibibazo kandi kugira umuryango ni byiza gusa babanze bige guhitamo kuko ushobora guhitamo nabi ntugire umuryango mwiza ,bakore icyo bashoboye cyose kugirango bose babone ibyiza kuko n’ijambo ry’Imana ritubwira ko kuba twenyi bitari byiza.”

Akimana afite impamyabumneyi y’ikiciro cya kabiri mu Itangazamakuru yakuye mu Kaminuza Gatolika ya Kabgayi.

Kuri ubu ni umunyamakuru wa Rwanda Daily News ariko, mu myaka 8 maze mu itangazamakuru yanakoreye Igihe.com, Imirasire, Makuruki, Radio Maria Rwanda n’ibindi.

Amafoto