Umuhanzi Rayva Havale yasohoye indirimbo ashimira aba Mama –Yumve hano.

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 16/03/2021, Saa 16:07:51 Yasuwe inshuro 296

Nyuma yo gusohora indirimbo zitandukanye zikanyura abazumvise,ubu noneho Umuhanzi Rayva Havale utuye i Muhanga ariko akaba akorera umuziki hirya no hino mugihugu . Yasohoye indirimbo nziza inogeye amatwi yitwa ‘Mama’. Aho yayituye ababyeyi bose b’aba Mama.

Ni indirimbo yasohotse ifite amajwi n’amashusho. Amajwi yatunganijwe na Aimabi Pro muri Holy Stone studio,amashusho atunganywa na Uc honore. Mukiganiro Rayva Havale yagiranye na Rwandadailynews yadutangarije ko iyi ndirimbo by’umwihariko yayituye ababyeyi bose baba Mama .

Ati” Ni indirimbo nayanditse nyuma yo kwicara nkatekereza uburyo Mama wanjye yantwise muvuna munda,akandera nkiri uruhinja nkakura ubu nkaba ndi umuntu w’umugabo.Niby’agaciro cyane kumuntu wese ufite amahirwe yo kuba agifite Mama we yamutura iyi ndirimbo irimo amagambo yamushimisha”.


Umuhanzi rayva Havale

Muri iyi ndirimbo hari nkaho yaririmbye ati”Mama ntamafaranga ufite,ntabutunziufite ariko ubu warandeze ubu ndi umuntu w’umugabo,Mama uri umubyeyi mwiza kandi uriigitangaza ….”.

Umuhanzi Rayva Havale yatangiye umuziki mu mwaka wa 2017 aho yagiye akora indirimbo zitandukanye nkiyitwa Ruraganje yakoranye na Mukadaff,sweet Love yakoranye na Khalifan,Queen,wallah nizindi…

Indirimbo Mama ya Rayva Havale yumve hano


      

Impossible de lire la video
-->