Miss Rwanda 2020: Intara y’Amajyepfo na yo yabonye abakobwa bazayihagararira

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 5/01/2020, Saa 09:52:40 Yasuwe inshuro 407

Irushanwa rya Nyampinga w’igihugu, Miss Rwanda 2020, kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Mutarama 2020 ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu mujyi wa Huye ahatoranjwe abakobwa 7 bazahagararira iyi Ntara ku rwego rw’igihugu.Ni igikorwa cyabereye kuri Hotel Credo.

Mu Ntara y’Amajyepfo hari hiyandikishije abakobwa 79, ariko ababashije kugera kuri hotel Credo ahabereye iri jonjora bari 29, gusa 17 muri bo ni bo bari bujuje ibisabwa birimo uburebure n’ibiro fatizo maze bahabwa numero zibaranga nk’ikimenyetso kibemerera kunyura imbere y’akanama nkemurampaka kagatoranya abahiga abandi mu bwenge, umuco n’ubwiza nk’ibintu bitatu by’ingenzi bishingirwaho muri iri rushanwa.

Abakobwa bakomeje mukiciro gikurikiraho

Aba bakobwa bose baciye imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Mike Karangwa, Miss Mutesi Jolly na Evelyne Umurerwa, bakabazwa ibibazo bitandukanye. Bose bakoreshaga ururimi rw’ikinyarwanda.


Abagize akanama nkemurampaka

Nyuma yo kurangiza kubaza, akanama nkemurampaka kiherereye mu gihe cy’iminota 30 kagaruka gatangaza abakobwa barindwi bagomba kuzajya muri ½.

Abo ni Imanishimwe Hope Joy, Musana Teta Hense, Umwariwase Claudette, Igihozo Diane, Ingabire Jolie Ange, Umutoniwase Carine na Mumporeze Josiane.


Ingabire Jolie Ange

Mumporeze Josiane.

Hope Akaliza

Musana Teta Hense

Igihozo Diane

Aba bakobwa baje biyongera ku bandi baturutse mu Ntara y’Uburengerazuba ari bo: Aisha Uwase, Hope Akaliza, Phoebe Uwamahoro, Joyeuse Uwimana, Denise Umutesi na Anitha Umuratwa.


Aha abakobwa 24 bari bategereje kureba ko bujuje ibisabwa byose ngo bemererwe guhatana

Mu Majyaruguru ho hatowe Phionah Mukabashambo, Braise Tumuhorane, Natasha Umubyeyi, Melisa Urujeni, Doreen Umuhoza na Rosine Mukangwije.

Tubibutse ko tariki 11 Mutarama 2020 iri rushanwa rizakomereza i Burasirazuba mu karere ka Kayonza, amajonjora asorezwe i Kigali tariki 18 Mutarama 2020.

Nyampinga w’u Rwanda 2020 azajya ahembwa umushahara w’ukwezi ungana n’ibihumbi magana inani y’u Rwanda (800,000 Frw) ndetse azahabwa imodoka ya Suzuki Swift na Rwandamotor mu gihe kandi azanaba Brand Ambassador wa African Improved Food. Mu bindi bihembo azahabwa harimo kujya kuruhukira i Dubai.