Aho kureka umuziki nareka gukina filme- Nick Dimpoz

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 25/01/2020, Saa 13:00:11 Yasuwe inshuro 228

Umuhanzi akaba n’umukinnyi w’ama filime Ndayizeye Emmanuel ukoresha izina rya Nick Dimpoz ,wamenyekanye cyane muri City maid yatangarije rwandadailynews.com,ko bamuhitishijemo kureka umuziki no gukina Filime ,yahitamo kwikomereza umuziki ibyo gukina Filime akabitera ishoti ,kuko ngo umuziki yarawihebeye kuburyo kuwureka bitamworohera.

Mukiganiro kirambuye twagiranye cyagaruka kubijyanye n’impano yifitemo, twamubajije hagati yo kureka umuziki no kureka Filime icyo yahitamo agakomeza ,arirahira avuga ko uko byagenda kose umuziki atawureka ,nubwo rwose muri filime hajya habonekamo amafaranga ko yakwemera ayo mafaranga akayirengagiza akajya kurya ayo mumuziki.

Ati”Nahagarika gukina Filme ngakora umuziki. umuziki ubundi uhwanye n’ubuzima niko mbyita,mu ijuru tuzaririmba impanda izavuga ariko ntihazavuga filime.Uzumve nkiyo wiriwe ntamuziki wumvise ,uzumva utameze neza”.

Nick Dimpoz mugihe twagiranaga ikiganiro yari yerekeje kumusozi witwa Kanyarira mu karere ka Muhanga,aho yari agiye kuhafatira amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa ‘Ngera’ yadutangarije ko iyo ndirimbo ye izahokana ari amajwi n’amashusho bitarenze kuwa kane taliki ya 30 Mutarama 2020.

Uyu mugabo w’umwana umwe ufite w’umuhungu w’imyaka itatu, Mu muziki agiye gusohora iyi ndirimbo ye ‘Ngera’ nyuma yo gukora n’izindi nka ‘Beaucoup’ yakoranye na Jay Polly, ‘ Uzaba Umbwira’ n’ indi yitwa ‘Bwiza Bwirabura’ n’izindi.