Michael Sarpong yafashe inzira imwerekeza mu Bushinwa atarangije amasezerano ye muri Rayon Sports

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/01/2020, Saa 07:33:08 Yasuwe inshuro 401

Uwari Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport Michael Sarpongo yafashe Urugendo agana mu gihugu cy’u Bushinwa mu ikipe ya Chungchun yatai Fc ibarizwa mu cyiciro cya kabiri(2) mu Bushinwa.

Ikipe ya Chungchun yatai Fc yo mu gihugu cy’u Bushinwa niyo yaguze uyu munya Ghana Michael Sarpong wakiniraga ikipe ya Rayon Sports aho yamuguze ibihumbi 500 by’amadorari y’Amerika.

Rayon Sports iherutse gutsindwa na APR FC ibitego bibiri ku busa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, izahabwa ibihumbi 150 by’amadorari ya Amerika, mu rwego rwo kugura amasezerano y’umwaka umwe w’imikino Sarpong yari asigaje muri iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu Rwanda.

Michael Sarpong yageze mu ikipe ya Rayon Sports muri Nzeli 2018 avuye mu ikipe ya Dreams FC y’iwabo muri Ghana akaba agiye mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa mu ikipe ya Chungchun yatai FC idafite amateka ahambaye muri iki gihugu ariko ikaba ari imwe mu makipe afite amafaranga menshi muri iki gihugu.

Michael Sarpong asize Rayon Sports iri ku mwanya wa 3(gatatu) n’amanota 31 mu mikino ibanza ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.


Yanditswe na IRADUKUNDA KARANGWA Christian