Uko wafata Telephone cyangwa Mudasobwa yawe mu gihe yibwe cyangwa yatakaye

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 23/07/2018, Saa 08:16:10 Yasuwe inshuro 2175

Kwibwa cyangwa gutakaza telephone, mudasobwa nicyo kibazo kibangamye cyane umuntu ashobora guhura nacyo muri iyi myaka y’ikoranabuhanga rigezweho. Hano rwandadailynews.com twagushakiye uburyo bushobora kugufasha kuba wafata mudasobwa yawe cyangwa telephone mu gihe wayiburiye irengere yibwe cyangwa yatakaye.

Ibikoresho bya electronic cyane cyane mudasobwa na telephone zigezweho, byabaye bimwe mu bintu bigize ubuzima bwacu bwa buri munsi kurusha ikindi kintu icyo aricyo cyose cyahabwaga agaciro mu minsi yashize,

Aha twagushakiye zimwe mu nzira zitandukanye ushobora kwifashisha mu gihe wahuye nikibazo cyo kwibwa cyangwa gutakaza mudasobwa cyangwa telephone yawe.

Shaka imibare iranga Mudasobwa cyangwa Telephone (IP address):

Umuntu waba wibye igikoresho cyawe ashobora kuba ashaka no kwinjira mu buzima bwawe bwite cyangwa bwakazi kawe. Aha rero haba hari amahirwe yo kuba uwakwibiye igikoresho nanone ashobora kwinjira muri Email account yawe cyangwa akajya muzindi services ukoresha, izi services rero zitanga uburyo bwo gushakisha (tracking) bushobora no kugufasha kureba neza aho umubare uranga igikoresha cyawe (IP address) uherereye. Aha rero nukuvuga ko ushobora kubona aho igikoresho cyawe gihereye ukoresheje izi services zigiye zitandukanye.

Ushobora nonone gushaka telephone cyangwa mudasobwa yawe mu gihe yibwe cyangwa yatakaye wifashishije Gmail:

Wowe fungura Gmail account yawe maze umanuke ahagana hasi, aha uraza kubona ahanditse “last account activity” ibi byanditse kuri page ahagana hasi ku ruhande rw’ibumoso. Kanda ahanditse “Details” ni link yegereye ahongaho.

Haraza gufunguka akandi kadirishya kakwereka ibikorwa byose byakozwe mu bihe runaka muri Account yawe, kakwereke IP address namerekezo cyangwa se aho ibyo byakoerewe. Ushobora nu gukanda ahanditse ngo “Sign Out Of All Other Sessions” kugirango urinde Gmail account yawe gukomeze iri mu bikoresho byose

Facebook:

Iki kirangirire mu guhuza imba nyamwinshi nacyo cyashyizeho uburyo ushobora kureba ibintu byakorewe muri Account yawe naho byakorewe n’igihe byakorewe.

Fungura “Settings” muri facebook account yawe maze ukande ahanditse “security”. Urahita ubona ahantu handitse ngo “where you are logged in” wowe kanda ahongaho, aha rero barahita bakuzanira ahantu hose winjiriye muri facebook account yawe n’igihe wayinjiriyemo n’ibyo wakozemo.

Kugirango rero umenye umubare urango igikoresho (IP address) icyo aricyo cyose kunjiye muri account yawe wowe sa nkukanda (Hover) hejuru ya location name harahita haza imibarere iranga igikoresho kinjiriye aho hantu. Ushaka wakanda ahanditse ngo “End activity” kugirango usohoke muri icyo gikoresho (logout) cyangwa ugakanda ahanditse ngo “end All Activity” ugasohoka muri buri gikoresho kirimo account yawe ya facebook.

Dropbox:

Drop box, iyi nayo iguha uburyo ushobora kugenzuriramo ibyakorewe muri Account yawe ya Dropbox. Wowe injira muri Account yawe ya Dropbox maze ukande ku izina ryawe haraza kumanuka Drop down-menu maze ukande ahanditse “Settings”. Uhite ukanda ahanditse Security tab, ahangaha rero uraza kubona ibintu byose byakozwe muri account yawe ya Dropbox.

Maze use nkukanda (hover) kuri “i” iburyo ahakurikirana nizina ry’igihugu kugirango ubone neza amerekezo yaho ibyo byakorewe mu buryo nkubwo nanone sa nkukanda (hover) kuri “i” ikurikirana n’igihe (munsi yibintu bimaze gukorwa cg most recent activity) kugirango umenye umubare uranga igikoresho cyakoreshejwe binjira muri account yawe muri icyo gihe runaka.

Nyuma yibi menya ko iyo mibare yibanga (IP address) n’amarekezo byavuzwe hejuru aribyo wakwifashisha maze ugahamagara Police kugirano ubone ubufasha burenzeho.

Ibyo nibyo twabakusanyirije mubijyanye n’ikoranabuhanga mukomeze mubane natwe musoma inkuru tubagezaho natwe twiteguye kujya tuzibagezaho zitunganye.


      

Tanga igitekerezo

-->