Icyogajuru cyiswe "ICYEREKEZO" kizafasha u Rwanda ntabwo ari icya Leta y’u Rwanda

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 1/03/2019, Saa 19:31:54 Yasuwe inshuro 793

Ikigo cyitegamiye kuri Leta cyitwa OneWeb gikorera mu bwongereza cyashinzwe n’umushoramari Greg Wyler akaba ari nawe ukiyoboye giherutse kohereza mu isanzure ibyogajuru bitandatu birimo kimwe kizafasha u Rwanda kubona murandasi cyitiriwe "ICYEREKEZO".

Ku wa 27 Gashyantare 2019, inkuru yari yabaye kimomo mu banyarwanda n’abanyarwandakazi ko u Rwanda ruri bwohereze mu kirere icyogakuru cyiswe ICYEREKEZO, ndetse na nyuma yaho benshi bakomeje kugaragaza amarangamutima yo kwishimira icyo gikorwa. Gusa nubwo abenshi bashimagije icyo gikorwa ntibazi amavu n’amavuko ndetse n’akamaro kicyo cyogajuru yewe benshi banemeza bashize amanga ko ari u Rwanda rwacyohereje mu kirere na cyane ko igikorwa cyo kucyohereza mu isanzure cyanyuze imbonankubone kuri televiziyo y’igihugu.

Nyamara nubwo benshi babivuga uko babyumva, iki cyogajuru si u Rwanda rwacyohereje mu isanzure, ntanubwo ari icya Leta y’u Rwanda ahubwo u Rwanda ni umufatanyabikorwa rukaba n’umugenerwabikorwa mu mushinga wa One web wo gukwirakwiza murandasi ku isi.

Sobanukirwa....
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa oneweb.world, OneWeb ni umushinga w’igihe kirekire ugamije gusakaza murandasi (umuyoboro wa interineti wihuta) mu bice by’isi bitayifite by’umwihariko mu bice by’icyaro. Ku ikubitiro hoherejwe ibyogajuru bitandatu mu isanzure mu rwego rw’igerageza ry’uwo mushinga.

Icyogajuru cya mbere cyazamuwe kuwa 27 Gashyantare ku i saa tanu n’iminota mirongo itatu n’irindwi (23h37’) za hano mu Rwanda gihagurukira i Giana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika hafi n’inyanja ya Pasifika, mu gace kagenzurwa n’u Bufaransa. Igikorwa abanyarwanda barebye imbonankubone kuri televiziyo y’u Rwanda.

Biteganyijwe ko byibuze buri kwezi hazajya hoherezwa ibyogajuru 30 mu isanzure, aho byitezwe ko uyu mushinga uzatangira gutanga umusaruro hagati mu mwaka wa 2020 igihe byibuze mu isanzure hazaba hamaze kugeramo ibyogajuru 650 bya one web, umushinga wose ukazarangira mu 2021 mu isanzure hamaze koherezwamo ibyogajuru bya one web ibihumbi bibiri.

Wyler washinze OneWeb mu 2012, avuga ko iyi ari intambwe ikomeye batangiye mu kirere ngo bahe isi Interneti. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya Washington Post yavuzeko Intego nyamukuru ari uguha amashuri yose ku isi Interneti cyane cyane ayo mu byaro.

Icyogajuru cyitiriwe ICYEREKEZO ubwo cyiteguraga koherezwa mu isanzure i Giana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika

U Rwanda ruhurira he na OneWeb?
Uyu mushoramari Greg Wyler, yigeze gushora imari muri Interneti mu Rwanda muri kompanyi yitwaga Terracom. Muri uyu mushinga we u Rwanda rwabaye umufatanyabikorwa wawo kugirango narwo ruzashobore kubona interineti ihagije yo gukwirakwiza mu mashuri atandukanye yo hirya no hino mu Rwanda cyane cyane ayo mu cyaro, ntibizwi neza niba u Rwanda hari mafaranga rwashoyemo muri uyu mushinga gusa icyizwi cyo nuko igihugu cyangwa sosiyete izifuza kubona kuriyo interinieti izajya iyigura.

Ku ikubitiro ibyogajuru bitandatu byoherejwe mu i sanzure bizatanga interineti mu buri kigo cy’amashuri cyo muri Alaska, muri Ecuador, muri Honduras, muri Kyrgyzstan, muri Nepal, ndetse no mu Rwanda. Buri shuri ryatoranyijwe muri buri gihugu ryagiye risurwa n’itsinda ry’abagize umushinga wa OneWeb bakabasaba gushakira izina icyogajuru.

Mu Rwanda hatoranyijwe ishuri ryo ku kirwa cya nkombo nka kamwe mu duce tugoye kugezamo umuyoboro wa interineti mu Rwanda. Ishuri ryitwa Groupe Scolaire saint Joseph ryo ku nkombo ryise icyogajuru cyizabaha interineti "ICYEREKEZO".

Leta y’u Rwanda ivuga ko yashyize imbaraga mu kuzamura Interneti mu gihugu ari nayo mpamvu yashoye muri uyu mushinga wa OneWeb ngo ikwize Interneti cyane cyane mu byaro.

Paula Ingabire, Minisitiri wa ICT na Inovasiyo avuga ko u Rwanda rwashoye muri uyu mushinga wo mu isanzure kugira ngo n’amahirwe y’ikoranabuhanga rishingiye kuri Interneti agere mu batuye icyaro.