Bimwe mu byaranze taliki ya 21 Kanama 2018 mu mateka y’Isi umunsi wa 233 mu minsi umwaka wa 2018 uzagira, hakaba hasigaye iminsi 132 uyu mwaka ukagera ku musozo.
1878: Hashinzwe ishyirahamwe ry’abanyamategeko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rizwi ku izina rya American Bar Association.
1959: Perezida Dwight D. Eisenhower wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasinye amasezerano yemeza Hawaii nka Leta ya 50 muri Amerika.
1968: James Anderson Jr yahawe umudari w’ishimwe nk’umwirabura wa mbere wabaye umusurikare wa mbere w’Amerika mu mutwe w’ abarwanira mu mazi.
1986: Muri Cameroon abantu barenga 1800 bahitanywe n’imyuka yo mu bwoko bwa dioxide de Carbone yari ivuye mu birunga.
1991: Igihugu cya Latvia cyasabye ubwigenge busesuye nyuma yo guterwa n’Abasoviyete.
2001: Umuryango utabara imbabare watangaje ko muri Tajikistan hari amapfa akomeye, ndetse basaba amahanga gutanga imfashanyo muri Tajikistan na Uzbekistan.
2007: Inkubi y’umuyaga yiswe Dean yibasiye agace ka Costa Maya muri Mexico ufite umuvuduko wa kilometero 266 ku isaha.
Bamwe mu bavutse kuri iyi taliki
1963: Umwami Mohammed IV wa Maroc.
1973: Sergey Brin, umwe mu bashinze google, urubuga rwa mbere ku isi mu gusurwa n’abantu benshi.
1988: Paris Bennet, umuririmbyi w’Umunyamerika akaba yaranageze mu cyiciro cyanyuma cy’amarushanwa yo kuririmba ya American Idols.
1988: Robert Lewandowski, Polish footballer
Bamwe mu batabarutse kuri iyi taliki
1271: Alphonse de Toulouse, umwana w’umwami Louis VIII w’u Bufaransa.
2000: Daniel Lisulo, Minisitiri w’intebe wa Zambiya.
2010: Nancy Dolman, umukinnyi wa film ukomoka muri Canada.
Rukundo Emmanuel/ RDN