Nyaruguru: Gitifu w’Akarere na DM bari mu munyururu kubera ibyaha bakekwaho birimo ruswa bahagaritswe ku mirimo yabo

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 15/06/2020, Saa 12:56:55 Yasuwe inshuro 589

Nyuma y’aho Ku wa wa Gatanu tariki ya 12 Kamena 2020, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rutangaje ko rwafunze Ruzima Serge, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru na Nsengiyumva Innocent, ushinzwe imirimo rusange (Division Manager) muri aka Karere, ubu aba bombi bamaze guhagarikwa by’agateganyo ku mirimo yabo.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rw’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rw’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru HABITEGEKO François, ngo aba bahagaritswe hashingiwe ku ngingo ya 40 ya sitati rusange igenga abakozi ba Reta.

Iyi ngingo ivuga ko zimwe mu mpamvu zituma umukozi wa Reta ahagarikwa zirimo: Iyo afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), iyo akurikiranyweho ikosa rishobora gutuma ahabwa igihano cyo mu rwego rwa kabiri, iyo umurimo umukozi yakoraga uvanywe ku mbonerahamwe y’imirimo agishakirwa akandi kazi cyangwa ibisabwa ku mwanya yari ariho bihindutse akaba atabyujuje n’iyo avanywe mu mwanya udapiganirwa ntahite ahabwa akandi kazi.

Meya HABITEGEKO avuga ko ibi ari byo byashingiweho kugira ngo aba bayobozi babiri bahagarikwe nk’uko yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020:
“Bashingiye ku art. 40 ya sitati rusange y’abakozi ba Leta, Njyanama ihagaritse by’agateganyo Ruzima Serge DES @NyaruguruDistr kubera gucyekwaho ruswa, gutanga amasoko binyuranije n’amategeko, kunyereza umutungo wa leta.. komite Nyobozi ihagaritse by’agateganyo Nsengiyumva Innocent DM @NyaruguruDistr kubera gucyekwaho ruswa, gutanga amasoko binyuranije n’amategeko, kunyereza umutungo wa leta..”

Aba uko ari babiri ngo bakurikiranyweho ibyaha binyuranye birimo: gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kwakira ruswa, gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no kunyereza umutungo wa Reta nk’uko RIB ibivuga.

Ubwo batabwaga muri yombi, aba bayobozi bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB ikaba yongera kwibutsa ko umuntungo wa Leta ari ntavogerwa kandi itazihanganira umuntu wese uzawukoresha nabi.