Nyaruguru: Abarokokeye Jenoside ku Akanyaru, barasaba ko habakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 19/04/2021, Saa 17:40:24 Yasuwe inshuro 337

Mu karere ka Nyaruguru abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi ku mugezi w’Akanyaru, barasaba ko hakubakwa urwibutso kugirango ruge rufasha n’abakiri bato kumenya amateka ya Jenoside yahakorewe.

Ubuyobozi bw’akarere bwo, burabizeza ko mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022 bizashyirwa muri gahunda rukahubakwa.

Abarokeye Jenoside yakorewe Abatutsi aha ku mugezi w’Akanyaru, bavuga ko ibikorwa byo kwica Abatutsi, byatangiriye mu gasanntire k’ubucuruzi ka Nkomero.

Ngo kuhava kugera k’ umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ari wo w’Akanyaru, muri kaburimbo hose hari huzuye Abatutsi bashakaga guhungira i Burundi. Gusa ngo interahamwe zaje kuhabasanga batarambuka, zitangira kubica ku matariki ya 18 na 19/Mata 1994 nk’uko abaharokokeye barimo Nyirinkindi Alexandre na Kabega Leoncia bigarukaho.

Umwe yagize ati:”Muri iki gishanga ukuntu byari bimeze rero, byo byari ibindi birenze. Hari abantu bamanukaga imisozi interamwe zibirukankana, bagasanga babatangiriye hano bakabatemagura.”

Undi yagize ati:” baraje rero badusanga aho muri iyo sentire ya Nkomero, baraturasa, baraturasa pe! Bategaga amagerenade, bakaza bafite amashoka, impiri n’izindi ntwaro za gakondo zose! Aha muri kaburimbo hose, hari huzuye abishwe.”

Aba bakomeza bavuga kuba aha mu gishanga cy’Akanyaru no muri kaburimbo hariciwe Abatutsi benshi, ariko batahuka nti bashobore kumenya aho imibiri yabo iruhukiye, hakwiye gushyirwa Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kugirango n’abakiri bato bibafashe kumenya amateka ya Jenoside dore ko mu Murenge wa Ngoma, nta n’ahandi hari urwibutso rwa Jenosde yakorewe abatutsi.

Mu buyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Collette, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’Imari ya 2021/2022 bizashyirwa muri gahunda.

Ati: ”Igitekerezo kirahari kandi twaragishimye, igisigaye ni ukubinoza tukabishyira mu bikorwa. Si nshidikanya ko umwaka utaha twibuka, urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaba rwahubatswe.”

Kayitesi, yakomeje asaba abaturage kwitandukanya n’ibyo ari byo byose byakurura amacakubiri mu banyarwanda akaba ari nayo ahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyaruguru, agaragaza ko aha ku mupaka w’Akanyaru, hiciwe Abatutsi bari baturutse mu makomini yari ayo mu byahoze ari prefecture ya Butare na Gikongoro ariyo Mubuga, Rwamiko, Nyakizu, Runyinya na Kigembe.

Umugezi w’Akanyaru wanazwemo Abatutsi bishwe mu 1994, washyizwemo indabo mu rwego rwo kubibuka
Nyirinkindi Alexandre warokokeye ku Akanyaru
Agasantire ka Nkomero kiciwemo Abatutsi
Igishanga cy’Akanyaru kiciwemo Abatutsi
Umupaka w’u Rwanda n’u Burundi
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyaruguru

Nyirinkindi Alexandre warokokeye ku Akanyaru
Kabega Leoncia warokokeye ku Akanyaru
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Collette