Nyanza : Guverineri Kayitesi arasaba abakobwa gukoresha neza miliyoni 131 bahawe ntibashukishwe utuntu duto

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 31/08/2020, Saa 11:45:50 Yasuwe inshuro 653

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Kayitesi Alice arasaba abakobwa gukoresha neza miliyoni 131 bahawe bityo bakirinda gushukishwa utuntu duto, akabibutsa ko bakwiye guharanira kwigira bakiteza imbere badategereje ababashuka bakabangiriza ejo habo heza.

Ibi yabigarutseho ubwo umuryango FXB-Rwanda binyuze mu mushinga wayo DREAMS baterwamo inkunga na USAID Turengere Abana ukaba wita ku bagore n’Abangavu bugarijwe n’agakoko gatera Sida ndetse n’abaterwa inda z’imburagihe.

Yagize ati"Muhawe amafaranga nuyu muryango wa FXB Rwanda kugirango mubashe gukora imishinga ikomeye mubashe kuyakoresha mwiteze imbere mwirinde ababangiriza ubuzima bakabanduza indwara bakabicira ejo heza hanyu kandi nimuba mufite ibyo mukora ntabwo bazabategesha utuntu duto kugirango babanduze cyangwa se ngo babatere inda kubakiri bato, uzakora umushinga ukemerwa bazamuha amafaranga ajyanye nawo atangire gukora anatange akazi ku bandi".

Cyuzuzo Jeanne d’Arc ni umwe mu bakobwa babyariye iwabo avuga ko kuva yakwinjira muri Dreams avuga ko yahawe inkunga akaganirizwa bityo atangira kwiteza imbere abikuye mu biganiro yahawe ndetse avuga ko amafaranga FXB-Rwanda yabahaye bagiye nayo kuyakoresha kugirango bafashe n’abandi bafite ibibazo nkibyo banyuzemo ariko akabasaba kwirinda kuko agitwara inda iwabo bamuhaye akato agahangayika cyane.

Umuyobozi wa FXB Rwanda, Habyarimana Emmanuel avuga ko muri kano karere ka Nyanza bakora umunsi ku munsi mu gukurikirana aba bagenerwabikorwa bibumbiye mu matsinda kandi twese turafatanya kugirango icyo dukorera abagenerwabikorwa bihabwe umurongo nyawe wo kumenya uko itsinda rihagaze mu mishinga barimo gukora, kugeza ubu dukorana nabo imyumvire yarazamutse cyane kubera kubaganiriza no kwirinda ubwandu bushya bwa Sida no kwivana bukene.

Iyi nkunga twatanze igenewe imishinga bazakora nubu iri kuri konti bityo nibo bazitinza mu gihe batazakora imishinga yabo ariko buri muntu ku giti cye kabone niyo baba bari mu itsinda bityo akajaya aganirizwa uburyo yabasha kwiteza imbere n’igihe habaye ikibazo my mushinga we akaganirizwa uko wazahuka ukabasha kumugirira akamaro kandi tuzanabaherekeza nk’imyaka 2 cyangwa 3 kugirango hatazagira usigara.

Ku bufatanye n’akarere ka Nyanza, FXB Rwanda ibinyujije mu mushinga DREAMS imaze gufasha abangavu n’abagore bakiri bato bafite imyaka hagati yi 10 na 24 basaga 7156 mu burezi, imyuga n’izindi serivisi, Abangana na 2387ubu bibumbiye mu matsinda 106 yo kwizigama ndetse bakanabihugurirwa.

Muri uyu mwaka 2020, FXB Rwanda yafashije abagore 848 ndetse n’ababyeyi 1539 ndetse ikaba yabageneye igishoro cy miliyoni 131.000.000 z’amafaranga yu Rwanda kugirango bikure mu bukene banirinda ibyago byo kwandura ubwandu bwa virus itera Sida, Aba bagenerwabikorwa biyongera kuri 923 bahawe miliyoni 81.950.000 z’amafaranga yu Rwanda muri 2019.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Nyanza