Muzika ihimbaza Imana yungutse indi mpano ifite ubutumwa bureba buri wese

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 12/07/2020, Saa 20:49:24 Yasuwe inshuro 250

Umuhanzi witwa Ndikumwenayo Pierre, ni impano nshya muri muzika ihimbaza Imana, dore ko magingo aya amaze gushyira hanze indirimbo 3 nshyashya, kandi ngo n’izindi nyinshi ziri mu nzu zitunganya umuziki.

Uyu musore ni umukristo Gatorika, Indirimbo uyu muhanzi amaze gushyira hanze, ni "Ndiyimbire", "Nunze mu rye", "n’iy’ibisingizo by’umutima Mutagatifu wa Yezu".

Abajijwe niba ubuhanzi bwe butabangamira imirimo akora mu nzego z’ibanze ku rwego rw’umurenge, yasubije ko ntacyo byica kuko ahubwo ngo bimufasha gukorera Imana no kuruhuka.

Ndikumwenayo Pierre impano nshya muri Muzika ihimbaza Imana

Ati:”Urebye biramfasha cyane ahubwo, kuko usanga akenshi mba mfite gitari, iyo nje nananiwe mfata gitari nkacuranga inganzo yaza nkandika, kugeza igihe nzakorera indirimbo mu nzu itunganya umuziki.”

Akomeza avuga ko, abakukunzi b’indirimbo zihimbaza Imana bashonje bahishiwe kuko hari izindi ndirimbo ziri gutunganwa.

Ati:”Mu kwezi gutaha (Kanama), hari ibihangano biri muri studio, ndizeza abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana ko bazabona ibindi bihimbano.”

Aganira n’umunyamakuru, yavuze ko iyitwa “Ndiyimbire” yayikoze akuye igitekerezo ku mupadiri witwa Nsabanzima Emmanuel wayikoze ariko nti yayijyana mu nzu itunganya umuziki, ikaba ngo ikubiyemo umuhamagaro mu bantu. Iyitwa “Nunze mu rye” yo ngo yayikoze akomoye igitekerezo ku isengesho rya Mutagatifu wa Faranswa w’Asize, mugihe indi ya gatatu yo, ngo ikubiyemo ibisingizo by’umutima mutagatifu wa Yezu. Izi zose zikaba ziri ku rubuga rwa Youtube ye.

Ndikumwenayo Pierre, akomoka mu karere ka Huye kuri ubu akaba akorera mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Bwisige aho ari umukozi ushinzwe ushinzwe ubuzima isuku n’isukura, ubusanzwe akaba ari umuganga. Avuga ko muzika yayitangiye cyera, afite imyaka 6 atangiriye mu makorali kugeza ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa kane yari atangiye kujya yigisha ibijyaye n’umuziki abaririmba mu makarali yo muri Kiliziya Gatorika.

Uyu muhanzi akavuga ko muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya Covid_19 cyatanze icyuho mu misengere, abantu bakwiye kuzirikana ko ari umwanya Imana yabahaye wo kurushaho gusengera aho bari, atari umwanya wo kwirara.