Muhanga : Minisitiri Shyaka yabwiye abayobozi ko abafite akaboko karekare kagiye kubakoraho

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 3/09/2020, Saa 09:43:17 Yasuwe inshuro 115

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anasthase yaciriye amarenga ababyobozi go mu nzego z’ibanze no muri aka karere ko muribo ko harimo abafite akaboko karekare kazabakoraho kuko batari my murongo leta yiyemwje wo kwanga akarengane na ruswa.

Ibi yabigarutseho ubwo yaganiraga n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahagarariye abandi ubwo yasuraga akarere ka Muhanga my gice cya Ndiza.

Yagize ati "Aka karere gakwiye guhindura imikorere n’imitekerereze ariko biragoye kuko muri mwebwe harimo abafite akaboko karerekare mu birombe by’amabuye y’agaciro bakaba batanyurwa nibyo babona bityo leta ikabifata nko kurwanya amategeko kandi ntabwo bikwiye umuyobozi uhagarariye abaturage kuko iyo aryamye n’abaturage bose baba basinziriye ikindi nuko umuyobozi mwiza ni isura nziza yabo ayobora kuko baba bahuje umugambi wo guteza imbere igihugu n’abagituye".

Yongeyeho ko kandi aka kaboko karekare k’abayobozi gatuma babusanya n’amategeko aba yarashyizweho bityo akarengane kakimakazwa bigaherekezwa na ruswa.

Yagize ati" Aka kaboko karekare kazabakoraho kuko niko gatuma mubusanya n’amategeko aba yarashyizweho maze akarengane kakigaragaza no kubo katakorewe kubera ko mwagahaye urwaho bityo ruswa igahabwa intebe bityo namwe ayo mategeko akabakurikirana kuko mwayishe kandi mukangurira abandi ko bakwiye kuyubahirizwa".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline nawe yunze mu ijambo rya Minisitiri avuga ko bidakwiye umuyobozi ushira mu bikorwa gahunda za leta akongeraho ko ibi bintu byabafite akaboko karerekare bihari ariko bagomba kubikurikirana kugirango ingeso mbi zituveho nk’ubuyobozi kuko ntago wakangurira abandi nawe ubwawe ubirimo bisaba ko nawe ubanza ukaba ufite ibiganza byera bitanduye.
Yagize ati" Rwose ntabwo aribyo kuba uri umuyobozi ukagaragara mubyo wakagombye kwamagana ko abandi babikora warangiza akaboko karerekare kakasiga kakajya imbere kandi ntabwo bikwiye ko umuyobozi akangurira abandi kwanga ibyaha ahubwo nawe akaba uwa mbere kubijyamo kandi akwiye kuba ahubwo afite ibiganza byera bitanduje nayo mabuye y’agaciro nizo ruswa zijejeta bajyamo".

Kuba Minisitiri Shyaka yavuze kuri iki nuko hagaragaye abayobozi bamwe b’imirenge bagaragaweho nay makosa ndetse bakirukanwa ku kazi ndetse hari n’abandi inzego z’ubugenzacyaha zagiye zikurikirana ndetse hakaba no kubasaka mu ngo zabo batuyemo kubera ababaga batanze amakuru ko batanze ruswa mu bucukuzi bw’amabumba n’imicanga igihe umujyi wa Muhanga wari warabuze amazi biturutse ku bishanga byacukurwagamo ibumba n’imicanga.

Hakiyongeraho ko hari n’abandi bahagaritswe mu kazi bakurikiranyweho ikoreshwa ry’umutungo ribi ryabagaragayeho ndetse hakaba n’abandi barimo gukurikiranwa n’amategeko bishe nkana kugirango bigwizeho imitungo hakaba n’abandi bavuga ko hari abahoze mu buyobozi bafite imitungo myinshi bakwiye gukurikiranwa bakerekana aho bayikuye.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Muhanga