Muhanga: Haravugwa ubwoba mu bajya ahahurira abantu benshi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 23/06/2020, Saa 20:34:33 Yasuwe inshuro 120

Abaturage n’abakoresha isoko rya Muhanga ndetse n’ikigo gitegerwamo imodoka muri aka karere bafite impungenge zo kuba bahandurira icyorezo cya COVID-19 bitewe ni uburyo bukoreshwa bakarana mbere yo kujya gusaba serivisi.

Bamwe mubo twabashije kuganira bavuga ko ubukarabiro burimo gukoreshwa bukwiye guhinduka kugirango butazakwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Nkurunziza Emmanuel avuga ko uko bari babikoze neza mu kigo abagenzi bategeramo imodoka ariko hari ikibazo cyo kuhakarabira warangiza ukanafunga amazi hagize uza arwaye agakoraho ashobora kwanduza abantu benshi hakwiye kwitonderwa cyane mu gihe dukaraba.

Yagize ati "Nkuko mu bireba iyo tugiye gukaraba hano abagenzi dutwara bava henshi hatandukanye bityo haje umuntu urwaye ashobora kwanduza benshi kubera ko uburyo bwo gukarab ntago bunoze , gukaraba wifungurira amazi ukanifungira bityo no gufata isabune ntago binloze byaduteza ikibazo".

Nkundabera Jean Bosco avuga ko mu masoko yose yagezemo abaturage bakangurirwa gukaraba intoki ariko usanga abenshi muri aba batarasobanukirwa neza uburyo bakarabamo kuko usanga wakwandurira aho kubera ko urakaraba warangiza ugafunga amazi ukaba ushobora guhita wandura ariko byahinduka hakaba abadusukira isabune ndetse na nyuma yo gukaraba bakadufungira amazi.

Yagize ati"Nagenze henshi ariko usanga ahantu hahurira abantu benshi hari ubukarabiro bwinshi gusa gukaraba mbona harimo ikibazo kuko uburyo bwo gukaraba usanga butitondewe bushobora kwanduza abantu benshi kuko usanga wifungurira amazi ukanafunga bityo habonetsemo urwaye yakwanduza abandi kubera ko wisukira isabune mu icupa ndetse ukanafunga amazi nyuma yo gukaraba".

Umuyobozi wa Gare ya Muhanga,Hatangimana Samuel avuga ko koko biteye ikibazo kuko hagize uza yanduye yakwanduza n’abandi ariko tuzabwira abo duhagarariye kugirango bikemuke habe umuntu utanga isabune ndetse anafungurire abakaraba amazi ariko tunatekereza uburyo burambye bwo kurinda abakora ingendo gusa tukanakurikirana abashobora kuduca mu rihumye badashaka gukaraba bityo bakaba bashyiraho uburyo bwo gukaraba ntagufungura amazi cyangwa gufata isabune yakozweho n’abandi basobora no kubamo abanduye".

Byifashe gute ku mavuriro ?

Muri amwe mu mavuriro twabashije kugeraho usanga byose ari kimwe kuko wiha isabune ugakandagira ugakaraba.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi,Dr Nteziryayo Philippe avugako ubusanzwe ubukarabiro bwiza budashobora guteza impungenge zo kwandura iki cyorezo kuko nubwo bisaba ubushobozi buhagije birakwiye ko hakoreshwa amakarabiro n’amasabune umuntu adakoraho kugirango tunabungabunge ibidukikije hakoreshwa amazi make.

Yagize ati"Ubukarabiro bwiza ni ubwo bakoresha amazi n’isabune ariko ntawubiguhaye ari wowe ubwawe ubyifatiye ,mu ngamba zo kwirinda COVID-19 nubwo ubushobozi busabwa ari bwinshi ariko birakwiye ko dukoresha uburyo bwo gukaraba amazi n’isabune ukabitegaho ikiganza bikizana kuko twaba tugabanyije ingaruka zo kwandura".

Amezi atatu arashize mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa koronavirusi aho kugeza ubu mu bipimo bigera ku bihumbi 111,257 byafashwe abarwayi bamaze kuba 728 mu gihe abakize 359 mu gihe abakirwaye ari 367 naho abapfuye ni 2 nkuko amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima zibitangaza ariko ikanibutsa ko kwirinda biruta kwivuza kandi ko ushyizwe mu kato yiyishyurira ibimugendaho.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga