Muhanga: Hagiye gushyirwa koperative imwe muri buri mudugudu ariko ngo barusahurira mu nduru bararye bari menge

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/07/2020, Saa 18:43:08 Yasuwe inshuro 239

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe amakoperative mu Rwanda (RCA), Harerimana Jean Bosco aravuga ko kuba iki kigo cyarimukiye mu ntara kigiye gufasha gukomeza koperative ndetse no gukurikirana abahemukira abanyamuryango bitwaje inshingano bafitemo ariko na none iki kigo kihaye intego yo gushinga koperative nshyashya kuri buri mudugudu muri an karere kandi ikazaba ibyarira inyungu abazaba bayigize.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro kihariye yahaye rwandadailynews.com aho yemeza ko koperative ikwiye kubyara umusaruro ukagera no kubayirimo.

Yagize ati "Iki kigo kikimara kwimurirwa mu ntara twasanze tugomba kugira ibyo twongera muri gahunda dusanzwe dukora kugirango tubafashe kuzikomeza kandi zikore neza zinabyare umusaruro ariko turateganya ko gihe cy’amezi atatu tugiye gushyinga amakoperative ku mudugudu kandi zikabyara inyungu zigaragara".

Yongeyeho ko kandi ikigo abereye umuyobozi kigomba guhangana n’abahemukira amakoperative mu gihe bafite inshingano zo mu buyobozi cyangwa se ari abanyamuryango ko badakwiye kubahishira bakagaragaraza ibibazo ibimenyetso bikigaragara.

Yagize ati" Tugiye gukomeza kurwana ku banyamuryango kugirango abo baha inshingano so kuyobora amakoperative bakabahemukira babatwara ibyabo bigaruzwe hakiri kare ariko na none turasaba abanyamuryango ko my gihe hagaragaye ibibazo bijyanye n’imicungire mibi bajya babivuga hakiri kare kuko akenshi usanga ibimenyetso byarasibanganyijwe naba bayobozi baba bavugwa muri iyo micungire mibi".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko gufasaha abaturage kugira koperative ku mudugudu bibafasha gutera imbere bakabasha no gukemura bimwe mu bibazo bijya bibabera intambamyi kw’Iterambere ry’imiryango yabo.

Yagize ati"Turamutse tugize koperative imwe mu mudugudu kandi ikora byaba ari byiza kuko byafasha abaturage kwiteza imbere bakabsha gukemura ibibazo bimwe na bimwe bibabera intambamyi kw’iterambere mu miryango yabo kandi nk’ubuyobozi twabyishimira kuko ibiteza imbere abaturage bacu nibyo twifuza cyane kurusha ibibasubiza inyuma".

Mu bihe bitandukanye bamwe mu banyamuryango b’amakoperative bagiye binubira icungwa ry’imari n’imitungo ya za koperative babarirwamo ndetse no gukurikirana ababikoze bikagenda buke kubera ko ababikoze bazimanganyaga ibimenyetso bityo koperative ugasanga zirahombye.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amakoperative agera ku bihumbi icumi na makumyabiri n’eshanu(10025) hakaba harimo koperative z’ubuhinzi (2600 ), ubworozi (1800 ) izi zose zikaba zimaze kwizigama asaga miliyari 109 z’amafaranga yu Rwanda, ndetse na miliyari 59 who usanga izi zose zifite abanyamuryango basaga miliyoni 5 309.000 bazikoreramo nubwo inyinshi zikunze gutaka ibihombo bitewe n’imicungire mibi y’umutungo ndetse no kutagaragariza abanyamuryango aho bageze biteza imbere kandi koperative ni itsinda rigamije inyungu kandi zingana ku banyamuryango.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga