Muhanga: Basabwe gukoresha neza miliyari 19 bagakura abaturage mu bukene

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 1/07/2020, Saa 10:19:12 Yasuwe inshuro 156

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Muhanga, Shyaka Theobald arasaba komite nyobozi yaka karere ko ubushobozi buhabwa bagomba kubukoresha neza nti busesagurwe kandi bukifashishwa bagakura abaturage mu bukene ndetse bakegerezwa ibikorwa by’iterambere biteganyijwe mu mwaka w’Ingengo y’Imari ya 2020-2021isaga miliyari 19.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 30 Kamena 2020 mu imurikwa ry’ingengo y’Imari ingana na miliyari 19,943,443,990 z’amafaranga y’u Rwanda izakoreshwa muri uyu mwaka w’imihigo.

Yagize ati:"Amafaranga menshi dukoresha ava muri leta nubwo natwe hari uruhare dutanga ruva mu misoro bityo rero mugerageze mukoreshe neza ubu bushobozi bwo gusesagurwa ahubwo tubashe gukura abaturage bacu mu bukene ndetse begerezwe ibikorwa baba bihitiyemo kugirango bagire aho bagera".

Yongeyeho ko nubwo hari n’ibikorwa byinshi bitagenewe amafaranga ariko hazifashishwa abaterankunga kugirango abaturage babone ibyo bashaka kandi bihitiyemo ikindi harasabwa uruhare rwa buri wese mu gucunga neza iby’abaturage.

Yagize ati:" Hari ibikorwa twari twateganyije byagombaga kuba bifite amafaranga yo kubikora ariko ntiyabonetse dutegereje ko abafatanyabikorwa bimwe muribyo bazabidufashamo kugirango abaturage bahabwe bimwe muri ibi bikorwa baba barihitiyemo gusa turasabwa kubicunga neza kugirango bizagende neza".

Umuyobozi w’umudugudu uhagarariye abandi my karere, Nkundimana Narcisse avuga ko ibyo basabye byose mu mwaka ushize ibyinshi byagezweho ku kigero cya 90% kubera icyorezo cya COVID-19 ariko bahawe byinshi harimo n’imihanda ya kaburimbo kandi bakomeje kubakwa indi ariko agasaba ko n’ibitaragezweho byose bizakorwa mu mwaka utaha w’Imihigo.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Kayitare Jeaqueline yemeza ko ubufatanye bwa Komite Nyobozi n’Ibiro by’inama njyanama bafatanya ahari ikibazo bakakiganira bakagiha umwanzuro nyawo ufatika kandi ufasha abaturage kuva mu bibazo baba bagaragarije izi nzego kandi yemeza ko aya mafaranga agomba gukoreshwa neza abaturage bakabona ibyo bifuza.

Yagize ati:"Ibiro by’Inama Njyanama natwe turi muri komite Nyobozi turakorana kandi dufatira hamwe ibyemezo ku bibazo byugarije abaturage ndetse bigahabwa umurongo, ikindi tugiye gukoresha neza amafaranga duhabwa kugirango abaturage bahabwe ibyo bifuza kandi basabye ko bakorerwa".

Muri uyu mwaka w’imihigo wa 2020-2021 hazakoreshwa ingengo y’Imari isaga miliyari 19,943,443,990 z’amanyarwanda mu gihe ingengo y’imari basoje ikaba yari miliyari 18,171,822,372 z’amanyarwanda ikaba yarakoreshejwe ku kigero cya 87.03% bikaba byaratewe n’icyorezo cya COVID-19 ndetse n’amafaranga yoherejwe atinze ndetse no kubura abatsindira amasoko yo gukora ibikorwa bitandukanye byari biteganyijwe gukorwa.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga

Amafoto