Muhanga: Basabwe gukora ubuhinzi buganisha ku iterambere butangiza ibidukikije

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 17/09/2020, Saa 18:05:01 Yasuwe inshuro 44

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye abahinzi bibumbiye muri koperative ihinga ibirayi ya Coiabindi ko mu buhinzi bwabo bakwiye kubukora kinyamwuga kandi bukabaganisha ku iterambere ariko na none rikaba ritangiza ibidukikije bagacukura imirwanyasuri.

Ibi yabigarutseho ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihanga A cya 2020-2021 cyatangirijwe mu murenge wa Rongi ahazwi nko ku Ndiza.

Yagize ati "Ubu buhinzi mukora mukwiye kububyaza umusaruro nyawo kuko muzaba mwabukoze kinyamwuga kandi bukabageza ku iterambere nyaryo mwifuza mukabaho neza mwebwe n’imiryango yanyu ndetse nabo mufitanye isano ariko mubukore mutangiza imirwanyasuri kuko ahadaciye ibyobo bifata amazi haragenda bityo mukaba mutangiye kugira uruhare mu kwangiza ibidukikije".

Karemera Innocent ni umwe mu banyayamuryango biyi koperative avuga ko aha bahinga baseguye ubutaka bakoresheje ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ubwatsi baha inka boroye mu rwego rwo kurwanya isuri babungabunga ibidukikije ariko bafite ikibazo cyuko imbuto ibahenda ariko bagasaba bayegerezwa itabahenze.

Yagize ati" Nkuko mubibona namwe murabibona ko tugerageza kurwanya isuri dukoresheje ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’ibwatsi ariko nubwo duhinga dugite ikibazo cy’imbuto iduhenda cyane kuko tuyikura mu Ruhengeli ariko tuyibonye hafi byadufasha cyane n’igiciro kikaba gito kuko hari benshi bayikeneye".

Umuyobozi mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi (RAB) ushinzwe ubuhinzi , Bucagu Charles avuga ko mu nshingano bafite harimo kwegereza abahinzi imbuto zikwiye kandi zitubuwe cyangwa bagahabwa ubushobozi bwo kuzitubirira kandi bagomba kubitekerezaho bagafasha abahinzi ariko nabo bakwiye kwitwararika mu buhinzi bakora bukabateza imbere ariko bakirinda kwangiza ibidukikije kuko nabo baba bihemukira kuko imvuta nigwa izatwara nibyo bahinze.

Yagize ati" Dufite inshingano zo kubagezaho imbuto kandi zibahendukiye gusa twabona bafite imbaduko zo kuba abatubuzi tubereka ibisabwa bityo ubushobozi bwabo bukabafasha kubikora bakiteza imbere n’imiryango yabo gusa ikindi tugomba kubibutsa ni ukurinda aho bakorera ubuhinzi bacukura imirwanyasuri ndetse bakanatera ibiti bifata ubutaka kugirango imvura nigwa itazatwara ibyo bahinze bagahomba".

Nubwo nta kizere bafite cyo guhita babona uburyo buhamye bwo kwituburira imbuto bavuga ko bazakomeza kubitekereza bakabasha kubyaza umusaruro hegitari 32 bahawe n’akarere ka Muhanga ngo babuhingeho ibirayi ndetse n’Ingano bakavuga ko kuri hegitari imwe bezaho toni 2.5 ariko bakaba bifuza kwezaho nibura toni 3 kuri hegitari imwe.

Muri uyu mwaka hazahingwa ibirayi ndetse n’ibigori ku buso bugari mu gihe umwaka ushize w’imihigo bagombaga guhinga ibigori kuri hegitari 4500, umuceri kuri hegitari 515, ibishyimbo kuri hegitari 30000 , soya kuri hegitari 608, imyumbati kuri hegitari 3000, urutoki kuri hegitari 200 naho ibirayi kuri hegitari 500.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga