Muhanga: Baravuga ko koperative yabo ibahoza mu madeni adashira kandi nayo ibafitiye umusaruro itarabishyurira

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 19/01/2021, Saa 14:33:03 Yasuwe inshuro 3363

Bamwe mu bagize abanyamuryango ba Koperative ya IABM igizwe n’Abahinzi n’Aborozi baravuga ko iyi koperative aho gutera imbere igenda isubira inyuma ndetse bakabyerekwa n’amadeni bafata muri iyi koperative.

Nyuma yaho basaruriye ibigori muri 2020 mu gihembwe cy’ihinga cya A baravuga ko bamaze hafi umwaka wose bategereje amafaranga y’umusaruro wabo watinze ariko bakaba bariyambaje koperative ikabaguriza amafaranga yo kohereza abana ku ishuli ndetse nibyo kurya bya buri munsi.

Murebwayire Suzan wasabye guhindurirwa izina n’ibindi bimuranga avuga ko kuva bagemura ibigori bejeje hashize hafi umwaka batarabona amafaranga yabo bakaba batanabwirwa igihe bazayahererwa bikaba byaratumye bafata amadeni menshi atanahwanye n’umusaruro yatanze.

Yagize ati"Mu mpera z’ukwezi kwa 5/2020 niho twagemuye umusaruro wacu twejeje ariko turabona n’umwaka ushobora kuzashira tutarahabwa amafaranga yacu ndetse ntabwo tunabwirwa igihe cyo kuyabona kandi twafashe amadeni menshi ku buryo bitanahwanye nayo bazaduha".

Maniriho Theogene afite imyaka 49 avuga ko bagitegereje amafaranga y’ibigori batanze ariko twamaze kuyarya turayamara ariko nubu turimo kwishyura ifu ya Kawunga koperative yaduhaye ariko baduha amezi 2 utaba wamaze kwishyura akajya abarirwa inyungu buri cyumweru.

Maniriho ati" Turacyategereje ko duhabwa amafaranga y’ibigori byacu twejeje ariko nayo bagombaga kuduha twayamazemo ikindi twagiye tuyafatamo akawunga kuri koperative ariko tuyatangira inyungu yo hejuru kuko baduha amezi 2 twaba tutishyuye bakajya baduca inyungu buri cyumweru kandi banaziko badufitiye ibigori tukabona ari ukudushyira mu bibazo by’amadeni".

Perezida wa Koperative ya IABM,Ntamabyariro Jean D’Amour avuga ko ibivugwa naba banyamuryango hari aho bifite ishingiro ariko na none nta munyamuryango ukwiye gucibwa inyungu ndende ngo nuko atigeze yishyurira igihe ikindi nuko twese dushyize imbere gukora tugamije kunguka no gutera imbere kwabo tuyobora bityo reka tubishyurize amafaranga yabo.

Yagize ati"Abanyamuryango bavuga ko batabonye amafaranga yabo ku gihe bifite ishingiro ariko nta munyamuryango wacu ukwiye gucibwa inyungu z’umurengera nubwo duharanira inyungo z’abagize koperative ariko na none dukwiye kureba ko abo tuyobora biteza imbere bakava aho bari kandi ugize ikibazo akwiyw kujya atwegera tukabishakira ibisubizo birambye ariko natwe tukareba uko tubishyuriza amafaranga yabo bagemuriye ibigori.

Nta munyamuryango ukwiye kuvuga ko acibwa amafaranga ashobora gutuma bajya mu madwni batazabasha kwishyura ariko na none ntabwo byari biteganyijwe kuko COVID-19 yatumyebibikorwa byose twashakaga kugeraho bigenda buhoro".

Mu bindi aba banyamuryango bagarukaho bavuga ko badakwiye guhabwa kawunga ku mafarnga angana nayo bajya kuyigura ku isoko doreko ari na koperative yabo bakorera.

Kugeza ubu Koperative yamaze kwandikirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bubishyuzwa miliyoni 12 z’ifumbire ya nkunganire aka karere kavuga ko bakoresheje itari ibateganyirijwe bakaba basabwa kuyishyura ariho bahera bavuga ko bahozwa mu madeni ndetse bakongeraho nayo bagurizwa ngo bikenure muri ibi bihe bagasaba ko bakoroherezwa kubona ibyo bifuza kuri koperative badasabwe inyungu z’umurengera.

Iyi koperative ivuga ko mu bigori bagemuye bigera kuri Toni 300 aho bamaze kugurisha toni 160 hakaba hasigaye toni 140 zigishakirwa isoko ariko banatangiye kwishyuza uturere twahawe ziriya toni zivigwa hejuru.

Koperative ya IABM yatangiye mu mwaka wa 2007 ibona ubuzima gatozi muri 2009 ikaba igizwe n’abanyamuryango bagera ku 1010 bakora ubuhinzi bw’ibigori,ibishyimbo ,soya ndetse n’imboga zitandukanye bagamije kwiteza imbere aho ifite imari shingiro isanga gato miliyoni 550 z’amafaranga yu Rwanda.

Mu myaka 4 ishize babwiwe ko umugabane shingiro wabo babwiwe ko ugeze ku bihumbi biri hagati ya 67.000 na 72000 ariko mu minsi micye ishize babwiwe ko umugabane wabo wamanutse ukaba ugeze ku bihumbi 50.000 gusa bakaba bavuga ko hakwiye amagenzura yimbitse kuko bishoboka ko umutungo wabo unyerezwa.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga