Muhanga:Barashimira leta kububakira ikiraro cyo mu kirere kirekire kurusha ibindi byubatswe

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/02/2021, Saa 17:19:01 Yasuwe inshuro 425

Abatuye bo mu tugali twa Nyamirama na Kanyinya ho murenge wa Muhanga barashimira inzego z’ubuyobozi zitandukanye zabubakiye ikiraro cyo mu kirere bagashimangira ko kizabafasha kugera ku iterambere ryihuse ndetse bakivuriza aheza hatavunanye kubera ingendo.

Ibi yabigarutseho ubwo batahaga ikiraro cyo mu kirere cyubakishije imigozi gihuza abaturage bo mu tugali twa Nyamirama na Kanyinya ho mu murenge wa Muhanga kikaba gifite uburebure bwa metero 135 .

Nshimiyimana Innocent ufite imyaka 59 avugako bishimiye kuba babonye ikiraro kigiye kubafasha mu buhahirane kuko hari abararaga hakurya y’umugezi wuzuye kubera ko batabasha kuwambuka kubera ko ugira amahane ugatwara abawambutse wuzuye.

Yagize ati "Turashimira leta yacu kuko itekereza abaturage bityo tugiye kongera ubuhahirane kuko ntabwo tuzongera gukomwa mu nkokora nuko umugezi wuzuye kuko tugiye kujya tubona aho tunyura tugiye mu buyobozi kuko hari igihe twazaga tukogera kuri iyi migezi tugiye ku isoko cyangwa mu buyobozi i Gitarama,mu gihe imvura yaguye byatuma abambutse bararayo kubera gutinya gutwarwa".

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga,Kayitare Jacqueline yabibukije ko ibikorwa bahabwa byose bakwiye kubifata neza kugirango bibageze ku iterambere ryabo n’iry’Igihugu kuko iterambere ry’umuturage niryo rirebwaho.

Yagize ati"Turasaba abaturage ko bagira uruhare mu kurinda iki kiraro nkuko babungabunga umutungo wabo kuko ibi bikorwa bahabwa biba byatwaye amafaranga menshi ariko kandi natwe tuzakomeza gufatanya mu kubibungabunga kugirango bitadupfira ubusa.

Nibyo dufite amazi nk’umutungo kamere ,iyo umugezi wuzuraga abaturage bacu ntibabonaga uko bagenderaniraga ndetse ubu bigiye koroha kuko bahawe uburyo bwo kubafasha kandi turateganya kubaka ibindi biraro 14 biziyongera kuri 12 byubatswe nuyu muryango byose bikaba 26 kandi bizafasha ubuhahirane bwaba baturage bacu nicyo basabye bazagihabwa kugirango barusheho kugenderanirana".

Eng Rwunguko Jean D’Amour ushinzwe ibikorwa muri mumuryango udaharanira inyungu (Bridges to Prosperity) avuga ko bamaze kubaka ibiraro 83 mu Rwanda ariko hari ibigera kuri 355 tuzubaka kugera muri 2024,nkuko ubushakashatsi bwa kaminuza ya Yale bwabigaragaje ahubatswe iki kiraro cy’imigozi gifasha abaturage gutera imbere mu bukungu kugera ku kigero cya 25%.

Yagize ati"Iki kiraro kiruzuye turagitashye kandi ntabwo duhagaze kuko muri kano karere niho tumaze kubaka byinshi bigera kuri 12 ariko hari n’ibindi tuzubaka vuba,ariko mu gihugu cyose tumaze kubaka 83,nyuma yabyo tuzubaka 355 kugera mu mwaka wa 2024 gusa aho ibi biraro byageze bizamura iterambere ry’abahatuye kuko ubukungu bwabo buzamukaho 25% bityo rero nta kabuza aha bagiye gutera imbere kandi kugirango iki cyuzure habaye ubufatanye bwacu n’Akarere kugirango birangire aho akarere katanze 60% maze natwe dutanga 40% kikaba cyaratwaye miliyoni 137 z’amafaranga y’U Rwanda.

Gusa nubwo hatashywe iki kiraro abaturage bambuka bava mu kagali ka Kanyinya bajya mu kagali ka Nganzo ku mugezi wa Nyagako barasaba nabo kubakirwa icyabafasha koroshya ubuhahirane kuko iyo nzira ni nyabagendwa ku bajya i Gitarama ho mu mujyi wa Muhanga.

Mu bindi byagarutsweho nuko mu Isi yose hasabwa ibiraro miliyoni 250 kugirango ubuhahirane burusheho kugenda neza naho iki kiraro batashye kikaba cyaratwaye asaga miliyoni 137 naho uyu muryango ukaba ukorera hirya no hino ku Isi haba muri Africa ,amerika yepfo.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga