Muhanga: Barasaba abaturage kwishyura mituweli kuko izatangwa hakurikijwe ibyiciro bisanzwe

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/02/2021, Saa 10:45:41 Yasuwe inshuro 289

Hashize igihe abaturage batanze amakuru yuko ingo zabo zibayeho ari nayo makuru ashingirwaho bahabwa ibyiciro by’ubudehe ndetse byagiye byifashishwa mu gutanga ubwisungane mu kwivuza ku baturage basanzwe badakora akazi ka leta ndetse bakaba badakoresha ubundi buryo mu kwivuza.

Abasanzwe bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) bamaze igihe bibaza ko aya makuru batanze ashobora kwifashishwa mu gutanga ubwisungane mu kwivuza bwa 2021-2022.

Umuyobozi w’Ishami rya Muhanga mu kigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (Rwanda social security Board,RSSB) cyeguriwe iyakirwa ry’imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante),Musonera Celestin avuga ko badakwiye kugira izo mpungenge zuko itangwa ry’ubu bwisungane mu kwivuza rizashingira ku byiciro by’ubudehe bisanzwe ahubwo ndetse n’uburyo bwo kwishyura bufunguye abantu bashobora kwishyura .

Yagize ati"Amakuru yuko ubwisungane mu kwivuza buzatangwa hagendewe ku byiciro bishya siyo kuko kugeza ubu biracyanonosorwa n’ababishinzwe ariko abishyura batangiye kwishyura bakoresheje uburyo busanzwe bw’ibyiciro by’ubudehe basanganwe kuko umwaka w’ubwisungane basanganwe ugiye kurangira bakwiye gutangira kwishyura kugirango bazageze mu mwaka w’ingengabihe ya mitiweli bararangije kwishyura".

Uyu muyobozi akomeza avuga ku makuru yuko hari imiti abanyamuryango ba mitiweli badahabwa mu gihe cyo kwivuza bakayigura hanze yaho bivuriza akemeza ko bidakwiye kuko buri rwego rw’ubuzima mu Rwanda rufite urutonde rw’imiti rutanga nkuko byagenwe na Minisiteri y’Ubuzima bityo akemeza ko nta muganga ushobora kugwa mu ikora ryo kwimana imiti kuko iba igomba kwishyurwa niki kigo cyakira iyi misanzu.

Musonera ati"Nta munyamuryango wakwimwa imiti yagiye kwivuza kuko nutaratanze umusanzu we ntabwo arembera mu rugo aragenda akivuza maze akishyura imbumbe y’ibyakoreshejwe kandi buri rwego rw’ubuzima haba kuri poste de sante ,ikigo nderabuzima ndetse n’ibitaro byose bifite urutonde rw’imiti itangwa ku banyamuryango bacu bityo rero iyo batumwa kugura nitari muri ya yindi bemerewe na Minisiteri y’Ubuzima bitewe n’indwara barwaye".
Mukansana Marie Rose asanzwe akoresha ubu bwisungane mu kwivuza avuga ko ari byiza kongera kwishyura hakoresgejwe ibyiciro bisanzwe kuko bari bafite amakuru yuko hazakoreshwa kbangiye amakuru.

Mu kiganiro kandi Musonera kandi yaduahye yavuze ku bakuru b’imiryango bitaba imana amara impungenge abasigaye ko bazajya bakomeza gukoresha iyo ndangamuntu kugeza umwaka w’ubwisungane urangiye.

Bimwe mu bigo nderabuzima n’ibitaro bikomeza kugenda bitaka kutabonera igihe amafaranga y’inyishyu akoreshwa bavura abanyamuryango ba Mituweli ariko bakavuga ko iki kigo gikunze gutinda kubaha amafaranga mu gihe nacyo kivuga ko kibanza gusesengura neza imibare y’amafaranga baba bishyuzwa.

Kugeza ubu hibazwa uzishyura amadeni y’amafaranga menshi yasizwe muri 2016 ubwo mituweli yavanwaga mu turere igashyirwa mu kigo cya RSSB.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Muhanga