Muhanga:Arinubira Cyamunara yagurishije umutungo we ku ntica ntikize agasaba kurenganurwa

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 6/01/2021, Saa 12:29:01 Yasuwe inshuro 127

Umuturage witwa Ndayisaba Jean Marie Vianney arinubira Cyamunara biyishyura inguzanyo yahawe na Banki y’Abaturage Atlasmara yagurishije umutungo we ugizwe n’inzu yo guturamo n’inzu y’ubucuruzi ziherereye mu murenge wa Nyamabuye aho avuga ko miliyoni 10 zidakwiye uyu mutungo wabaruwe niyi Banki ugahabwa agaciro ka miliyoni zikabakaba 45 z’amafaranga yu Rwanda.

Yagize ati"Mu mwaka wa 2018 nahawe inguzanyo yo kubaka ishuli ry’Imyuga ryo kwigisha abafite ubumuga ndetse nararyubatse ritangira gukora maze COVID -19 ije turahagarika, ariko nkomeza kwishyura ngera mu kwezi kwa 5 uyu mwaka,nyuma Banki imbwira ko igiye guteza cyamunara bityo biraba inshuro 2 zose ntihagira uboneka ndetse inshuro ya 3 baje ku itariki ya 4 Mutarama 2021 bahateza kuri miliyoni 10 gusa".

Akomeza avuga ko harimo akarengane kubona yaratanze iyi ngwate ibarirwa miliyoni 59 z’amafaranga yu Rwanda maze baza kugena agaciro bakavuga ko ari miliyoni 45 sinabyanze narabyemeye ariko ubwabo barenze ku igenagaciro bikoreye bahagurisha make.

Yagize ati"Natunguwe ni kubona ingwate natanze iteshwagaciro mu igenagaciro yakoze nabo aho zari miliyoni 59 ziragabanuka zigwa kuri 45 bagiye kugurisha bahagurisha ku mafaranga yo hasi arengaho gato ese ko nari nababwiye ko mfite umuguzi kuki bataretse ngo ampe amafaranga yabo kandi nari narahawe igihe kirekire".

Uwimana Anonciatha avuga ko Cyamunara yabaye idaciye mu mucyo kuko batesheje agaciro uyu mutungo kuko ikwiye nibura hejura ya Miliyoni 30 bityo mbonamo akarengane kuko uyu mutungo umeze gutya ntukwiye aya mafaranga.

Yagize ati"Urebye uyu mutungo wuwaterejwe cyamunara ubona ko habayemo amanyanga kuko ntuyakwiye iyi nzu ni nini kandi nizi nzu z’ubucuruzi ubwazo zakishyura inguzanyo yabatse".

Habukubaho Fidele avuga ko amafaranga yatanzwe muri iyi cyamura abayikoresheje bagizemo amanyanga kuko uyu mutungo ntuyakwiye ikindi buri munsi iyo bazaga guteza cyamura yabaga agomba kwitaba ubugenzacyaha.

Yagize ati"Amafaranga yatanzwe muri iyi cyamunara kuri uyu mutungo ni make bitewe nuko umuntu awubona ayatanzwe ni make cyane kuko ubibonye wahita wemeza ko hari ikindi kibyihishe inyuma kubera ko igihe cyose cyamunara yaherejezwaga n’ubutumire bw’ubugenzacyaha kandi ntawe yakoshereje".


Ndayisaba avuga iki ku karengene yakorewe katangiye kugira ingaruka ku muryango we ?

Ndayisaba avuga ko mu gihe cyo guteza cyamunara yabaga yatumijwe kwitaba ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nyamabuye ariko inshuro zose eshatu yatumijwe ntiyigeze yitaba akemeza ko ibi bintu byari bipanze ku buryo bazaga agomba kwitaba.


Akomeza avuga ko asaba inzego kuko yanatakiye akarere ka Muhanga bamubwira ko ntacyo bahindura ku Cyamunara ariko akanasaba Perezida wa Repuburika,Paul Kagame kumufasha gutesha agaciro iyi cyamunara doreko n’igihe cyo kwishyura cye yahawe imyaka 10 aho biva muri 2018 bikagera muri 2028 kuba yararangije kwishyura iyi nguzanyo.

Kuva bantereza Cyamanunara umugore wanjye yagiye muri koma arembye cyane bityo ndasaba gufashwa kuko ibyacu birimo kuducika tureba kubera amahugu kandi namwe murabona ko nanjye mfite ubumuga.

Hari abandi bavuga ko guteza cyamunara zikwiye kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga (online) kuko ahenshi usanga abaterejwe bataka gutesha agaciro imitungo yabo aho usanga naba bashyira mu bikorwa ibi byemezo bashinzwa guhemukira abaterezwa imitungo.

Umutungo watejwe cyamunara urimo.Inzu yo guturamo y’igisenge igizwe n’ibyumba 4 aho kubika ibikoresho(stock) n’ubwiherero bwo munzu n’inzu z’ubucuruzi zigizwe n’imiryango 3 ikorerwamo gusa nubwo tutigeze tubona amasezerano yagiranye na Banki y’Abaturage yamuhaye inguzanyo avuga ko yagombaga kurangiza kwishyura muri 2028.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Muhanga