Muhanga: Akarere kishyuza ifumbire muri IABM ntigashaka kuyivugaho naho abahinzi bagasaba amagenzura yimbitse

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 14/01/2021, Saa 09:37:28 Yasuwe inshuro 338

Abahinzi bahuriye muri Koperative y’abahinzi n’aborozi ba Makera (IABM) baravuga ko nyuma yaho bamenyeye amakuru yuko koperative yabo yishyuzwa ifumbire ya miliyoni zisaga 12 baravuga ko baziko bishyuye bityo bakavuga ko hakwiye igenzura ryiyo bahawe bagakoresha niyo bishyuzwa.

Ibi babitangaje nyuma yo kubwirwa ko mu bihe by’ihinga bitabdukanye bya 2018A,2019A,2020A mu ihinga ry’ibigoro bya hybride bakoresheje ifumbire ya nkunganire itari ibateganyirijwe nyuma yo kubimenyeshwa n’ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’akarere ka Muhanga.

Murebwayire Suzan wahinduriwe izina kubera umutekano we avuga ko muri ibi bihe by’ihinga bivugwa bagiye bahabwa ifumbire bakishyura bakaba batungurwa no kumva bishyuzwa amafaranga aturuka ku ifumbire y’ikirenga bakoresheje itari ibateganyirijwe.

Yagize ati"Njyewe nk’umuhinzi nziko mu bihe by’ihinga bitandukanye bivugwa ko twakoresheje ifumbire ndetse tukanishyura ariko twatunguwe no kumva ko twishyuzwa kuko twebwe twagiye dutanga amafaranga yacu twasabwaga ahubwo bazerekane iyo twakoresheje kuko natwe iyo twahawe turayizi nibihura twishyure ariko nibidahura bazabibaze abatanze raporu".

Mugabire Thomas nawe wasabye ko dukoresha andi mazina avuga ko bajya gukoresha iyi fumbire byagendeye ku bipimo byakoreshejwe igihe hakorwaga amageragezwa yo kubihinga kandi ibipimo byakoreshejwe nibyo byagomeje gukoreshwa kuri Are imwe twakoreshaga ibiro 3 kandi abayobozi kuva muri koperative ukagera murenge no ku karere bashinzwe ubuhinzi bose barabibonaga bityo ntibikwiye kwitwa amakosa yacu ni ayabo.

Yagize ati"Tujya gukoresha iyi fumbire inzego zose zari zibizi kuko koperative ntabwo yihaye ibipimo byo gukoresha kuko abashinzwe ubuhinzi ku murenge no ku karere ndetse n’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyaradukurikiranaga kikatwereka uko tugomba kubigenza kandi twagerageje kubikora uko twabyeretswe nubwo habayemo amakosa ntiyarenzwa amaso ariko ntibakwiye kwitana ba mwana ngo koperative igomba kwishyura nubwo izabikora".

Maniriho Theogene nawe yasabye kudakoresha amazina ye n’ifoto avuga ko koperative ikwiye gukora ubucukumbuzi bwihariye kuko iyi fumbire ivugwa ishobora kuba yaragiye mu mifuka ya bamwe bityo buri muhinzi akaba yakwerekwa ifumbire yanditsweho ko yakoresheje kuko we azi iyo yahawe muri ibyo bihe byose yahinzemo yasanga bihabanye ikishyurwa n’abayikoresheje.

Yagize ati"Nubwo bavuga ko twakoresheje iyi fumbire hakwiye ubucukumbuzi bwihariye kuko ntayo twakoresheje ahubw barebe niba ntabayishyiriye mu mufuka wabo,bityo badufashe banatwereke izo raporo z’ifumbire yahawe abahinzi kuko dukemanga ko twahawe ibiro tutakoresheje kuko ndumva ntarigenze mpabwa ifumbire y’ikirenga kuyo nari nsanzwe nkoresha".

Perezida wa Koperative IABM,Ntamabyariro Jean D’Amour avuga ko iyi fumbire koperative yemeye kuyishyura kuko yakoreshejwe n’abanyamuryango kuko hari abavuga ko batakoresheje iyi fumbire, ariko twatangiye kureba ingano yiyi fumbire dushinjwa gukoreha nk’abanyamuryango koko niba yarakoreshejwe ariko na none ntibyatubujije ko twandikira akarere dusaba ko twakwishyura mu byiciro nkuko iyi fumbire twayihawe ariko dutegereje igisubizo cy’ubuyobozi bw’Akarere biciye mu bunyamabanga Nshingwabikorwa bwanditse butwishyuza mu gihe natwe tugikomeje kureba icyo ibitabo bivuga ku ikoreshwa ryiyi fumbire niba koko yarageze mu biganza by’abanyamuryango bacu aribo bahinzi.

Twashatse kubaza amakuru yimbitse kuri iki kibazo mu bunyamabanga Nshingwabikorwa bwaka karere kubijyanye n’ikifuzo cy’abahagarariye koperative ya IABM cyo kwishyura iyi fumbire mu byiciro maze duterwa utwasi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Aka karere, Kanyangira Ignace nyuma yo gusobanurirwa icyo tumukeneyeho maze anawe atubwira ntacyo yavuga kuri aya makuru maze natwe turikubura turataha.

Yagize ati"Ntacyo nshobora kuvuga kuri ayo makuru yongeraho ati "Ntibishoboka".

Iyi koperative ivuga ko yatangiye gukora amasuzuma yimbitse yo kureba ingano yifumbire yakiriwe ndetse n’iyakoreshejwe hagamijwe kureba niba koko abanyamuryango babo barayikoresheje kugirango batazakoresha nabi umutungo wa koperative kandi abanyamuryango batarayikoresheje ahubwo hari abandi bakagombye kuyibazwa mu gihe byaba bigaragaye ko itakoreshejwe.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twaje kumenya amakuru yuko aba banyamuryango biyi koperative baherutse gusurwa bakabwirwa amagambo akomeye yerekana ubwishongozi bwa bamwe mu bakozi bababwiye ko "Iyo amagara aterewe hejuru buri wese asama aye" bakavuga ko bagaya abayobozi bakiyobora gutya kuko bigaragaza igitugu cya bamwe mu bakozi baba badashaka gutakaza akazi kabo.

iyi fumbire bishyuzwa ikomoka kuyarenze kuyo bagonbaga kunganirwa muri gahunda ya Nkunganire muhinzi aho hari igice bunganirwa na Leta biciye muri iyo gahunda maze abahinzi nabo bakitangira ikindi kiciro.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn -Muhanga