Muhanga:Abasaga 97% by’abatuye mu cyaro bahawe imbabura hagamijwe kwita ku bidukikije no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 22/12/2020, Saa 12:26:37 Yasuwe inshuro 82

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Kayiranga Innocent yemeza ko imbabura imwe ku muryango izafasha kugabana ibyotsi byangiza ikirere bikomoka ku bicanwa bisanzwe bikoreshwa n’abatuye mu bice by’icyaro kandi bizatuma n’ibicanwa byakoreshwaga bigabanuka bityo dusigasire ibidukikije.

Yagize ati"Mu karere kose harimo haratangwa imbabura kandi imirya go yose izahabwa havuyemo abaturage batuye mu mujyi kuko baba bafite ibindi bicanwa bakoresha birimo Gazi ndetse bakanakoresha umuriro usanzwe ariko tujya kuzita ga twahereye mu cyaro aho usanga bacana ibibonetse byose kandi ntawe bazasimbuka upfa kuba uri mu cyiciro cya 1, 2, 3 aba bose barazihawe abatarazibona nabo baragerwaho vuba kuko hagomba gutangwa imbabura ibihumbi 76.248 ku baturage batuye mu bice by’icyaro".

Yongeyeho ko izi mbabura imwe ku muryango mu bice by’icyaro zizatuma tugabanya ibyotsi byangiza ikirere ndetse tunarinde ibidukikije kubera ko abaturage bacu batemaga amashyamba rimwe na rimwe agacika burundu tugiye rero kuyabungabunga kugirango nibakenera kuyasarura azabagirire akamaro.

Yagize ati"Izi mbabura zitanzwe mu rwego rwo kugabanya ibicanwa byakoreshwaga bigatuma tugira imyuka myinshi yangiza ikirere ariko na none amashyamba yangizwaga na bene yo bashaka inkwi agiye kujya abungwabungwa kuko zidakoresha inkwi nyinshi nushaka gusarura ishyamba rye arisarure rikuze rimugirire akamaro".

Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya Shyogwe, Cyeza na Muhanga bavuga ko batangiye kuzikoresha kandi zitabasaba inkwi nyinshi.
Abaturage babanza kwigishwa uko bagomba kuzikoresha nk'imfashanyigisho
Mukamana Drocella afite imyaka 54 atuye mu murenge wa Cyeza avuga ko bamugiriye neza bakamuha imbabura ikwiye kuko asanzwe nta n’ishyamaba agira bityo imufasha.

Yagize ati"Baramfashije ndetse bambyaye muri batisimu kuko iyi mbabura niyo inkwiye kuko nsanzwe nta shyamba ngira ryo gucamo agati ko gucana".
Mugabire Thomas afite imyaka 35 atuye mu murenge wa Shyogwe arubatse avuga ko we n’umugore bazindukiraga mu mirima bagahinga amasaha y’abanyeshuri akabagereraho abana bagasubira kwiga batariye kubera ibiryo byatindaga gushya ariko iyo ukoresheje iyi mbabura nunko kunyuzaho kuko bidatinda.

Kagoyire Primitiva avuga ko iyi mbabura yamufashije kuko bari bafite imbabura isanzwe y’amakara, ariko iyi umugabo we arafatisha akanateka kandi mbere ntibyabagaho kuko yatinyaga gukora mu makara ngo atiyanduza.

Muri aka karere ariko mu bice by’icyaro uvanyemo igice cy’umujyi mu murenge wa Nyamabuye hose hatanzwe imbabura zigera 74.049 mugihe hari hateganyijwe imbabura 76.248 zinangana niyi miryango kuko muri Nyamabuye bahaye imiryango 3674 ituye mu bice by’icyaro ndetse umurenge wa Nyabinoni, Kiyumba , Kabacuzi na Cyeza abaturage bose barahawe

Naho indi miringe irimo uwa Rugendabari bahaye 4976 kuri 5038 yari iteganyijwe naho Rongi bahaye 7304 ku bihumbi 8187 yagombaga guhabwa , Nyarusange hahawe 7208 kuri 7519, Mushishiro bahaye imiryango 5422 kuri 5550, Muhanga hahawe imiryango 6545 kuri 6967 naho Kibangu hahawe ibihumbi 5301 kuri 5628 yari iteganyijwe kugeza ubu mu karere kose bari ku kigero cya 97.1% bamaze kuzihabwa gusa harimo nabo mu mujyi bahawe mu gice cy’icyaro

Mu makuru yakuwe mu budehe muri Kanama 2020 muri aka karere ka Muhanga agaragaza ko gafite abaturage bagera ku bihumbi 361.562 bari mu ngo ibihumbi 88.991 ,aho igice cy’umujyi kigizwe n’ingo ibihumbi 30.918 mu mujyi gusa naho ingo ibihumbi 58.073 zibarirwa mu gice cy’icyaro.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga