Muhanga:Abanduye COVID-19 baraye babonetse bagaragaye ku bitaro bya Kabgayi no ku kigo nderabuzima cya Nyabikenke

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 21/12/2020, Saa 11:42:16 Yasuwe inshuro 570

Mu mibare itangazwa na Minisiteri y’Ubuzima mu ijoro ryakeye hatangajwe abasagera kuri 13 bagaragaye mu karere ka Muhanga bakaba bakora mu nzego z’ubuzima.

Umwe mu bo twabashije kuvugana ukorera muri ibi bigo bibiri bitandukanye bitanga serivisi z’ubuzima baravuga ko hari bagenzi babo bamenye ko banduye.

Yagize ati" Nibyo koko twamenye amakuru ya bagenzi bacu banduye bityo natwe twarushijeho gukaza ingamba kugirango dukomeze kwirinda tunarinda abaza bagana aho dukorera".

Undi nawe yavuze ko ayo makuru bayumvise nyuma yo gupimwa kuko twabonaga aba dukorana bagaragaweho ubwandu nta kibazo bari bafite gusa ingamba zikomeze kandi cyane.

Yagize ati"Ntundeba gutya meze neza cyane naho abo basanganye ubwandu twirirwanaga kandi wabonaga ntakibazo bafite kuko bakoraga ariko ntiwamenya aho yavuye bityo dukwiye kwirinda cyane".

Hashize iminsi umuyobozi w’Akarere, Kayitare Jacqueline atagaragara mu ruhame no ku karere ndetse no mu bikorwa bitandukanye byo gukumira COVID-19 mu mujyi wa Muhanga, abenshi bagakeka ko nawe yaba yaranduye iki cyorezo akishyira mu kato agamije kutanduza abandi.

Mu yandi makuru dufite aravuga ko mu kigo nderabuzima cya Nyabikenke habonetse 9 naho i Kabgayi haboneka 4 gusa bamaze koroherwa nubwo bamwe muri bo bari barembye.

Mu gihe twandikaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha inzego z’akarere ariko batubwira ko bari mu nama mu gihe babonekera bakatuvugisha turabagezaho andi makuru......

AKIMANA Jean de Dieu @rdn-Muhanga