Muhanga: Abahinzi bijejwe ubufasha bwa leta ku bibazo byatewe n’imyuzure na COVID-19

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 31/07/2020, Saa 08:01:39 Yasuwe inshuro 40

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Dogiteri Ngabitsinze Chrisostome yijeje abahinzi bagize koperative Codefemu ihinga inkerimu gishanga cya Miguramo ko ibibazo byose bagaragaza bagizweho n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye ndetse n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye umusaruro utagera ku isoko neza ko leta izabyigaho ikabafasha kubikemura.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020 ubwo yasuraga koperative ya IABM-Makera itubura ibigori bya Hybride nindi koperative codefemu Ihinga inkeri.

Yagize ati" ibibazo byose turabyumvise kandi tugiye ku byitaho kugirango bihabwe umwanya kuko izi mbuto z’inkeri bahinga bakwiye kuzihinga cyanr kuko zifite isoko bityo bazahabwa ubutaka kandi bashakirwe n’imbuto zo guhingaho banazitubure, ikindi nuko bafite ibikorwa bifatika byo kubaka uruganda ntabwo byabananira kuko banavuga ko babonye uzabafasha kandi n’ubuyobozi buzabafasha kugirango bakomeze ibikorwa byabo biteze imbere n’igihugu bagifashe kuva ahabi bajye heza bityo ibi bibazo bigiye kwitabwaho bahabwe ubufasha bwo kubikemura".

Yongeye ho ko uru rugendo rugamije kurebera hamwe uko ubuhinzi bwifashe muri aka karere bityo yabonye ko bimeze neza avuga ko intera bagezeho yo gutubura ibigori ari nziza cyane no my bindi bihingwa bikwiye ko hashyirwaho uburyo nyabwo nabyo bigatuburwa bikagera kuri benshi.

Nyirabarigira Irena Uhagarariye koperative codefemu agaragaza ko mbere hose icyorezo cya COVID-19 kitaraza basaruraga ibiro 600 mu kwezi ariko kugera ubu basarura ibiro 48 mu kwezi ndetse bagasaba ko bahabwa ubundi butaka ndetse n’imbuto bityo bagatubura ariko na none bavuga ko bafite ikibanza gito mu cyanya cy’inganda bakaba bafashwa kongerwa ikibanza nabo bagakora uruganda.

Yagize ati"Ubusanzwe mbere ya coronavirusi twabonaga umusaruro mwinshi ugera ku biro 600 mu kwezi ariko byasubiye inyuma kubera icyorezo ndetse n’imvura yaguye igishanga cyose kivuzurirwaho kuko ubu dusarura nibura ibiro 48 mu kwezi, ikindi nuko twahawe imbuto nshya ya forora na Bravura zitanga umusaruro mwinshi tukaba twifuza ko badushskira imbuto nyinshi bakanaduha ubundi butaka tukazituburiraho".

"Mu cyanya cy’inganda dufiteyo ikibanza gusa ni gito ariko turasaba ko twahabwa ibyangombwa kugirango twubaka uruganda kuko dusanzwe utunganya uyu musaruro tubona tukawukoramo imitobe ndetse n’ibindi bitandukanye".

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Kayiranga Innocent avuga ko iyi koperative bagiye kuyifasha kugirango ibone ibyangombwa byo kubaka akarere kazafatanya n’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda kugirango bakoreshe iyo nkunga bahawe ndetse banakomeze ibikorwa byabo byo kwiteza imbere kuko ubona bafite inyota nyinshi cyane.

Iyi koperative ikaba igize n’abagore 13 bakaba bifuzako bakwiyongera bakanashyiramo umubare mwinshi w’urubyiruko ikaba yrashinzwe 2008 ivuye ku matsinda nyuma yo guhugurwa na Women for women.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Muhanga