Kamonyi:Barasaba kubakirwa ikiraro cya Nyabuvomo cyahagaritse ubuhahirane

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 29/12/2020, Saa 15:27:09 Yasuwe inshuro 104

Abatuye mu mirenge ya Gacurabwenge na Rukoma baraba ubuyobozi bw’Akarere ko bwabubakira ikiraro cya Nyabuvomo kimaze igihe ryarahagaritse ubuhahirane kuko nta modoka ishobora ku kinyuraho nyuma yo kwangizwa n’ibizi byo muri 2018.

Ibi babitangarije umunyamakuru wa rwandadailynews.com ubwo yasuraga iyi mirenge yombi bagaragaza ko ubuhahirane bwahagaze kubera iki kiraro cyangiritse .

Mugemana Theogene afite imyaka 46 aturiye iki kiraro cya Nyabuvomo cyangijwe n’ibiza byo muri 2018 mu murenge wa Gacurabwenge mu kagali ka Gihinga avuga ko iri gikeneye ingufu z’umurengera kuko rirahanitse cyane birasaba ko barihera hasi kugirango ritazongera gutwarwa mu gihe cy’ibiza kuko aha riri haca amazi menshi iyo haguye imvura nyinshi.

Yagize ati"Nkanjye uturiye iri kiraro mbona intege zigomba gukoreshwa ni nyinshi ku buryo akarere nako kagomba gusaba hejuru kuko biragoye kuko ntako batagize ariko birasaba kubaka bahereye hasi kugirango rikomere cyane cyongere gufasha abafite imodoka bongere kugikoresha".

Mukamabano Marceline afite imyaka 32 atuye mu murenge wa Rukoma mu kagali ka Buguli yemeza ko kuva iki kiraro cyasenywa n’ibiza bakagisana nta modoka nimwe yigeze igicaho kuko abahakoresha bagira ubwoba ko imodoka zigwamo kuko hangiritse cyane.

Yagize ati "Iki kiraro cyatwawe n’ibiza nyuma bagerageza kugisana gusa ntabwo cyigeze gikoreshwa kuko nta muntu ufite imodoka wayinyuzaho kuko kimeze nabi cyane usibye amagare n’amapikipiki gusa anyuraho kandi hano haba umusaruro tweza wahacishwaga ugiye iyo i Kigali ".

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi usanzwe ushinzwe iterambere ry’ubukungo,Tuyizere Thadee avuga ko hari ibiraro 40 byangijwe n’ibiza muri 2018 gusa ngo niki kirimo cya Nyabuvomo ariko bamaze kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba basaba ko bahabwa ibiti birebire kandi binini byakwambukiranya ingano yiri teme kandi mu kwezi gutaha kizaba ari nyabagendwa".

Yagize ati" Mu mwaka wa 2018 ibiza byangije amateme amateme n’ibiraro bigera kuri 40 niri rero ririmo kandi twamaze kuvugana n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amashyamba kugirango kiduhe ibiti binini kandi birebire kugirango tubishyireho mbere yuko rikorerwa inyigo kuko iyo turebye dusanga ugiye kuryubaka rishobora gutwara asaga hagatiya miliyoni 200 na 300 z’amafaranga y’U Rwanda kugirango imodoka nto zongere kurikoresha ubuhahirane bwongere bushoboke hagati yiyi mirenge yombi".

Mu mwaka wa 2018 mu Rwanda hose habaye ibiza bitwara amazu ndetse n’ubuzima bw’abantu byangiza ibikorwaremezo harimo imihanda n’ibiraro ndetse habaho n’imyuzure hirya no hino mu gihugu ndetse n’akarere ka Kamonyi kagezweho nibi biza.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Kamonyi