DRC: I Kindu bahangayikishijwe n’uko Ubuyobozi burebera abatezuka ku ngamba zo gukumira Koronavirusi

Yanditswe na NIZEYIMANA Claude Kuwa 8/06/2020, Saa 17:05:48 Yasuwe inshuro 107
  • Sosiyete Sivile muri Maniema iramagana itezuka ku ngamba zo gukumira Koronavirusi rikomeje kugaraga mu baturage. Ibi bikaba bifatwa nko kwigumura ku byo Umukuru w’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo aherutse gutangaza mu rwego rwo kurwanya iki cyorezo.
  • Umuyobozi wa Sosiyete Sivile Me Michel Yuma yavuze ko ibikorwa bihuriramo abantu benshi bisa n’ibyatangiye kandi biba ubuyobozi bw’intara burebera.
  • “Muribonera ko mu ma banki atandukanye akorera mu Mujyi huzuyemo abantu, nta ngamba na nke zubahirizwa. Barimo kuzica ku buryo bukabije. Murabona ukuntu no ku masoko nta n’aho gukarabira intoki hahari, resitora zongeye gufungura, utubari ni uko, ubukwe burakorwa. Ariko se koko ni ukubera iki? Aribaza.
  • Me Michel Yuma asaba Guverinoma guhaguruka ikagaragaza ubufatanye n’abaturage mu gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira Koronavirusi:
  • "Birakwiye ko ubuyobozi bw’intara, binyuze mu batekinisiye, bukwiye nibura gukwirakwiza hose ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ubu se barashaka ko tuzatuza ari uko twumvise ubuyobozi buvuga ko hari uwagaraweho na Koronavirusi? Ntabwo twifuza ko abaturage bazahangayika mu gihe byagenze bityo”. Dukwiye kurinda abaturage kandi tukabubaha.”
  • Minisitiri w’Ubuzima muri iyi Ntara, Dr Jacques Lukongo Olela, mu kiganiro na Radio Okapi dukesha iyi nkuru, yavuze ko ingamba zo kwirinda Covid-19 zikwiye gukazwa. Gusa ngo ibi bitandukanye n’ibigaragara mu baturage.