Ubuyobozi bw’igihugu cya Iran buravuga ko butiteguye kugirana ibiganiro na Leta zunze Ubumwe z’Amerika ku bijyanye no kureka gukoresha ibitwaro bya kirimbuzi mugihe ubuyobozi bwa Washington bukomeje kuyishyiraho igitutu.
Ibi ngo bikaba bituruka ku kuba Leta zunze Ubumwe z’Amerika ifite imyitwarire itari myiza yo kubashyiraho igitutu no gushaka ngo kubayobora.
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei Yatangaje ko igihe cyose Washington yahindura imyitwarire, bakongera kugaruka ku masezerano yo muri 2015, yarebanaga n’intwaro za kirimbuz ndeste ngo bakaba bashobora kugirana ibiganiro na buri ruhande rwakwifuza ko baganira
Sce: Al Jazeera